Umuhanzi Revizo Chris yakoze indirimbo ‘Turabibuka’, ‘Tuzirikane’ n’iyitwa ‘Ubuhamya bwanjye’ mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubutumwa bukubiye muri izi ndirimbo ni ubwo guhumuriza abanyarwanda, kubafasha kuzirikana ku mateka banyuzemo ndetse no kubafasha kwibuka biyubaka bijyanye n’insanganyamatsiko yo Kwibuka y’uyu mwaka ariyo ‘Twibuke Twiyubaka’ (Remember – Unite – Renew).