Umuhanzi Ngabo Evode wamenyekanye ku mazina y’ubuhanzi nka Ngabo Evy yakoze indirimbo yise ‘NTIBIZASUBIRA’ mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tuganira na Ngabo Evy yatubwiye ko iyi ndirimbo ye ikubiyemo amateka y’U Rwanda muri rusange yongeyeho ko yagize igitekerezo cy’iyi nganzo bitewe n’ibiganiro we na bagenzi be bagiraga kera ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye.