in

Umuhanzi Chris Eazy yahakanye ibintu ashinjwa maze abwiza inani na rimwe ababimushinja

Umuhanzi Rukundo Christian wamamaye cyane ku izina rya Chris Eazy yahakanye ibintu ashinjwa maze abwiza inani na rimwe ababimushinja.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Freddy Musoni ukorera The Choice umuhanzi Chris Eazy yanyomoje amakuru avuga y’uko impamvu atari gukorera indirimbo ku mutunganya miziki Element ari ukubera asigaye ahenze cyane akaba ariyo mpamvu yaba ari kuyoboka abashya muri uyu mwuga.

Chris Eazy yatangaje ko kuba atari gukorera indirimbo kwa Element usigaye ugezweho cyane bidasobonuye ko abandi batunganya muziki badahenze.

Akomeza avuga ko bose bahenze kandi ko kuva na kera bahendaga ngo rero nta mpamvu yo kuvuga ko kuba umuntu atakoreye kwa Element bisobanuye ko yagiye ahamake ngo dore ko ibyubu byose byihagazeho.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ni babona ibyabavuzweho noneho barahita bashaka” Israel Mbonyi, Seburikoko, ndetse na Man Martin bataramiweho biratinda nyuma yo gusanga aba basore bose bahuriye ku kintu kimwe

Burya ibyo yavuze byari ukuri: Papa Cyangwe yatangaje agahinda gakomeye yatewe n’umuhanzi Davis D