Umugore wo mu Bushinwa yatunguye abantu maze akoresha ibirori bidasanzwe by’isabukuru y’imbwa ye aho yakodesheje utudege 520 twa drones mu kuryoshya ibi birori.
Uyu mugore w’Umushinwa yakodesheje ikipe y’indege 520 zitagira abapirote ngo zikore umutako w’urumuri mu kirere maze imbwa ye yuzuze imyaka 10 y’amavuko inezerewe.
Amafoto yafatiwe kuri ibyo birori by’isabukuru y’imbwa, yashyizwe hanze, agaragaza imbaga y’abantu baririmba bifuriza iyo mbwa umunsi mwiza w’amavuko,ari ko na twa tudege ducana amabara atandukanye mu kirere.
Utwo tudege twaturutse hejuru y’umugezi wa Xiangjiang, tugenda twiremamo ishusho y’imbwa, utundi dukora igishushanyo cya gato, zinaririmba ngo ” happy birthday Doudou” ariko mu rurimi rw’Igishinwa.
Inzego z’ubuyobozi muri ako gace ka Shangsha, mu ntara ya Hunan, buvuga ko nta cyo bwari buzi kuri icyo gikorwa, kandi ko ari igikorwa gisabirwa uruhushya, ariko bo bakaba baragikoze nta burenganzira babisabiye.
Ikigo cyatanze utwo tudege, kivuga ko uyu mugore byamutwaye asaga ibihumbi cumi na bitanu na magana arindwi y’Amanyamerika (15,700$).Ushyize mu manyarwanda asaga gato miliyoni cumi n’esheshatu.