in

Umugabo yakoreye ibya mfura mbi restora yamuhaye sanitizer aziko ari amazi yo kunywa

Umugabo witwa William Cronnon utuye muri leta ya Tennesse muri Amerika yajyanye mu nkiko restora yatumye anywa umuti wo gusukura intoki uzwi nka sanitizer ndetse bamwishyura miliyoni 9 zamadorali zose kubera iri kosa bakoreye umukiriya wabo bikamugiraho ingaruka.

Ibi byabaye muri Mata 2014 ubwo uyu mugabo yajyaga gufata amafunguro ya saa sita muri iriya restora yitwa Cracker Barrel iri mu gace ka Marion County muri leta ya Florida muri leta zunze Ubumwe za Amerika.Uyu mugabo yarakiriwe ahabwa amafunguro gusa bigeze aho asaba amazi yo kunywa maze umugore wamwakiriye aribeshya amuha amazi avanze na sanitizer aziko ari amazi meza yo kunywa.Nyuma yo kunywa uru ruvange rw’amazi na sanitizer uyu mugabo yagize ibibazo mu mubiri we ndetse ajya kwivuza .Nyuma yo kuva mu bitaro uyu mugabo yahise ajyana mu nkiko iyi restora ndetse bacibwa miliyoni 9$ ni ukuvuga arenga miliyari 9 mu manyarwanda nk’impozamarira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kuri instagram: abantu bababajwe n’umurwayi wo mu mutwe wakubiswe bunyamaswa nyuma yo kumena ikirahuri cy’imodoka y’umukire(Video)

Umugore yatumye abantu bumirwa ubwo yakodesha indege 520 mu birori by’imbwa ye(amafoto)