in

Umugore yategetse ko nimwa ibiryo murugo. Nahukanye Inshuro 5. Umugabo aratinyutse avuga ihototerwa yakorewe n’umugore

Benshi iyo uvuze ihototerwa rikorerwa mu ngo, benshi bahita bumva cyane ihohoterwa rikorerwa abagore bitewe nuko ingero nyinshi zigaragara ari iz’abagabo baba bahohoteye abagore. Gusa hari benshi bavuga ko hari umubare munini w’abagabo babayeho bakorerwa ihohoterwa mu ngo ariko bagaceceka bitewe nuko kubivuga bigaragara nabi ku mugabo ndetse bamwe bakavuga ko niyo wabivuga nko mu nzego z’ubuyobozi bitakirwa kimwe nkuko umugore yabivuga.

Nubwo nta ngero nyinshi ziboneka z’abagabo bahohoterwa n’abagore, abenshi bemeza ko ari ikibazo cyafashe indi ntera, ndetse hakwiye ubukangurambaga kugirango umugabo uhohotewe yo kugira ipfunwe zo kubivuga ndetse anafashwe kurenganurwa mu nzego bireba.

Umwe mu bagabo wakorewe ihotorwa aherutse gushirika ubute , avuga uko yashatse umugore akamubera ibamba kugera aho uyu mugabo yahukanye incuro zirenga 5 ndetse akaza kujya no hanze y’igihugu arimo guhunga umugore.

Uyu mugabo witwa Innocent Gakarama ufite imyaka 50 yavuze uburyo muri 2009 yashatse umugore maze aramuhinduka bagirana amahane n’amakimbirane. Nkuko Innocent abivuga ngo umugore we yajyaga amushakaho impamvu zirimo kumushinja abagore, kujya mu bapfumu… byose ari ugushaka impamvu yo kumunaniza.

Uyu mugabo waciye mu bigeragezo byinshi yashyirwagamo n’umugore we avuga ko umugore we yagezaho akerura akamubwira ati “Sha naraje kugirango isi ikubone” aza kongera aramubwira ati “Nzakora ibishoboka byose kugirango ibyo ukora byose biguhombere” bisa nkaho ibyo yakoraga ari ibintu yari yarafite muri gahunda kuva kera.

Innocent avugako umugore we yageze aho ategeka ko umugabo we atazongera guhabwa ibiryo mu rugo, ndetse akajya atwika n’imyenda ye, kugeza ubwo umugabo yahukanye inshuro zirenga 5, ajya no mu mahanga arimo ahunga umugore.

Innocent avugako kubera guhora mu makimbirane n’umugore we, agize imyaka 50 nta kintu agezeho ku buryo aho atuye ariwe mu kene uhari. Amakimbirane ye n’umugore kandi akaba yarayakuyemo uburwayi.

Reba amashusho uyu mugabo asobanura ibyamubayeho:

 

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
jojo
jojo
2 years ago

mwiriwe neza, iyo couple ngewe ndayizi neza, uwo mugabo arabeshya cyane ahubwo twese turabizi ko ariwe wazengereje umugore we,kugeza ubwo amusizi arigendera, uwo mugabo yahoraga amusiga akamuharika akagaruka umugore akamwakira ahubwo twe twabonaga yaramuroze, kuko umugore we yarafite ukwihangana kudasanzwe, umugabo yaramukubitaga, akamuharika, akamusiga akagenda, akamukorera ibibi byinshi, akareka akazi ngo amutunge, noneho ajya mu mahanga atanamusezeye ndetse numwwana we yari yarabyaye mbere uwo mugore we niwe wamureze, ise yaramutwaye nawe agenda adasezeye umugore wamureze, ise aranamushyingira yewe ntibanamutumira, umugore we ni umuchristo gusa, uyu mugabo yajyaga amubwira ko azanamwica, agatera inda abakozi, akamubwira ko ari umugirwa wa nyabingi, nibindi, ahubwo banyamakuru muge mubanza mutohoze neza mubone kwandika, uyu mugabo yababajwe nuko mu mahanga bitamuhiriye ashaka kugaruka ngo umugore amutunge nkuko yamenyereye asanga umugore yaramuzinutswe, umva aba yishakira cash atera impuhwe ni mubi cyane nuko umugore we atakwemera kujya mu itangazamakuru ngo yisobanure mwakumirwa.

Kigali: Umugabo yahanutse ku igorofa rya kabiri abanza umugongo hasi ahita agagara

IFOTO Y’UMUNSI: Wa mukarane Samuel yagaragaye yifunze mu myenda ya Kositimu