Umugore wo muri Nigeria yerekanye uburyo umugabo we amwitaho maze asaba ko abagore bose bafite umugabo nk’uwe baba bahirwa.
Uyu mugore yerekanye umugabo we atetse amafunguro atandukanye mu gikoni kandi ahishura ko abikora buri gihe asaba ko abagore bose bafite umugabo nk’uwe baba ari abanyamugisha.
Amwe mu mafunguro yateguye nk’uko bigaragara muri videwo yashyize hanze arimo umuceri ukaranze hamwe ninkoko, hamwe nisupu nziza.
Umugore wishimye yanafashe umwanya umukunzi we arimo akora umusatsi mu rugo kandi ahandi hantu yarimo amushimisha mu cyumba.