in

Umugore yakubise umugabo we amugira intere kubera igikorwa yananiwe gukora, umugabo ahungira kuri polisi atabaza 

Umugore yakubise umugabo we amugira intere kubera igikorwa yananiwe gukora, umugabo ahungira kuri polisi atabaza.

Mu mujyi wa Logos mu gihugu cya Nigeria inkuru y’umugore witwa Chinwendu Chita n’umugabo we Okechukwu Chita, yabaye kimomo umugi wose.

Uyu mugore yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umugabo akamugira intere amuziza ko yananiwe kumutera inda. Amakuru avuga ko ibi byabereye mu rugo rwaho bari batuye mu mugi wa Logos.

 

Ubwo uyu mugore yakubitaga uyu mugabo, umugabo yirukanyiye kuri polisi ajya gutabaza, ubwo yageraga yo umukuru wa Polisi yohereje umupolisi w’umugore ngo ajye gutumizaho uwo mugore yitabe kuri polisi.

 

Uyu mupolisikazi agezeyo nawe yahahuriye n’uruva gusenya kuko nawe yakubiswe. Polisi y’abagabo niyo yagiye ijya kumuta muri yombi.

Uyu mugore yavuze ko impamvu yabikoraga ari uko umugabo we yananiwe kumutera inda kandi bamaze imyaka myinshi babana.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birabaye ibyuya! Icyaha Yaka Mwana afungiye yagikoze ku bushake 

Bamwuhagiraga: Bruce Melodie n’abana be bakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe nibyo bakoraga -AMASHUSHO