in

Umugore ugira ishyari yahitanye mukeba we kubera gukundwakazwa cyane

Umugore w’imyaka 25, Rebecca Nicodemus, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Akure Magistrates muri leta ya Ondo, azira kwica mukeba we, Precious Nikodemu kubera kumutwara umugabo basangiye bari gutera akabariro.

Ushinjwa yari atuye mu nkambi ya Idogun muri Ode-Irele mu gace ka Irele, bivugwa ko yateye icyuma umugore wa mbere w’umugabo we kubera ishyari yamugiriye ry’uko yakunzwe cyane kumurusha.

Bivugwa ko Rebecca yashwanye na nyakwigendera ubwo yavaga mu cyumba cy’umugabo we bavuye gutera akabariro akamutera icyuma avuga ko uyu mugabo asigaye amuha imbaraga ze zose kandi akamwitaho kumurusha.

Nyakwigendera yahise ajyanwa mu bitaro ariko nyuma abaganga bemeza ko yapfuye mu gihe umubiri we washyizwe muri morgue. Umushinjacyaha wa Polisi, Obadasa Ajiboye, yabwiye urukiko ko uregwa yishe nyakwigendera amuteye icyuma mu mugongo ibumoso bikamuviramo gupfa.Uregwa yireguye ahakana ko atari agambiriye kwica nyakwigendera kuko byabaye nk’impanuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bava kure! Benshi batunguwe no kubona umunyamakuru Paul Rutikanga mu bihe bya kera

Umugabo yatse gatanya nyuma yaho umugore we amaze imyaka 8 yaranze kogosha umusatsi wo ku myanga y’ibanga