in

Umugore n’abana be babiri bimanitse mu mugozi bashiramo umwuka.

depressed Asian woman hand hold hanging rope suicide concept

Umugore w’imyaka 27 y’amavuko n’abana be babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka ibiri, bo mu Karere ka Kayunga muri Uganda, babasanze bamanitse mu migozi mu rugo rwabo bapfuye aho bikekwa ko byakozwe n’uyu mugore wamanitse abana be ubundi na we agahita yiyahura.

Uyu mugore n’abana be babiri babasanze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021 aho bose bari bamanitse mu migozi.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Ntooke aho ibi byabereye, yavuze ko uyu mugore yitwa Natako akaba yari afite umugabo witwa Patrick Kasimbi usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kayunga.

Uyu muyobozi avuga ko uyu nyakwigendera n’umugabo we bari bafitanye ibibazo bimaze igihe ndetse ko bari baratandukaye.

Umwe mu baturanyi witwa Teddy Namulindwa yagize ati “Umugore yari yaragarutse mu rugo mu mezi atandatu ashize nyuma yo kumara amezi arindwi yaragiye.”

Uyu muturanyi yatangaje ko nyakwigendera n’umugabo we bari barwanye mu gitondo mbere y’uko umugabo ava mu rugo mu ma saa tatu za mu gitondo.

Uyu muturanyi kandi avuga ko akana gato kari kahoze gakina na benzi bako ariko nyina akaza kugahamagara agasaba kwinjira mu nzu.

Teddy Namulindwa avuga ko nyuma yaje kubona mu rugo rw’aba bantu, yaje kubona hacumba umwotsi akajya kureba ibibaye agezeyo asanga bose uko ari batatu bamanitse mu mugozi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto atangaje y’umugabo mugufi cyane ku isi.

Nyuma yo kwifotoza yifashe ku myanya y’ibanga ye, Ariel Wayz yibasiye umwe mu bafana be.