Mu gihugu cya Uganda umugore wari umaze gusezerana n’umugabo we, ubukwe bwari burimbanyije, yafashwe n’amashitani akuramo imyenda ariruka ibyari ubukwe bihinduka ikinamico.
Ni mu gihe ubundi ku munsi w’ubukwe bw’umuntu aba yiteze kuza kunezererwa agashimishwa ibyo bihe byiza mu buzima bwose bwa muntu mu birori biba bitazagaruka, ariko ibyabaye kuri uyu mugore byababaje cyane uwitwa umubyeyi wese wabyaye.
Bivugwa ko ayo mashitani yayatejwe na nyina amuziza kuba yashakanye n’umugabo w’umukire kandi atarabishakaga.
Mu mafoto yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, ibihe bidasanzwe by’umugore ukiri muto mu gace ka Masaka mu gihugu cya Uganda, aho uyu mugore ubwo yakoraga ubukwe yaje gufatwa n’amashitani akamera nkumusazi akiruka abantu bakumirwa.
Byakomeje bigeza n’aho uyu mugeni yaje no gukuramo imyenda yiruka asaragurika imbere y’abari bitabiriye ibyo birori bye byo gusezerana.
Nkuko abatanze aya makuru ku mbuga nkoranyambaga harimo n’abaturanyi b’uyu mugeni babivugaga, ngo uyu mugeni yatewe n’amashitani yoherejwe na nyina umubyara kubera ko uyu mubyeyi we atifuzaga ko umukobwa we yakora ubukwe n’umugabo w’umukire.