Ku mbuga nkoranyambaga hari gusakazwa amashusho y’umugeni wananiwe kwinjira mu modoka yagombaga kumugeza aho ubukwe bwabereye , biba ngombwa ko hiyambazwa abagabo babiri kugirango abashe kwinjira mu modoka.
Uyu mugore yananiwe kwinjira mu modoka ahanini bitewe n’umubyibuho ukabije yari afite watumaga atabasha kwishyigura ngo yiyinjire mu modoka , ndetse n’umuryango usa nkuwamubanye muto.
Ibi byatumye hiyambazwa abagabo bari hafi aho umwe anyura mu muryango hirya ajya ku mukurura ,mu gihe undi nawe yarimo amusunikira aho yinjiriraga, biza kurangira umugore abashije kujya mu modoka nubwo byafashe umwanya.
Ibi bikaba byabereye mu gihugu cya Nigeria