in

Umugabo yishyuriye umugore we Segonderi na Kaminuza ndetse anamushakira akazi keza, akagezemo aradamarara yihena umugabo we yisangira Musirikare bakorana

Umugabo yishyuriye umugore we Segonderi na Kaminuza ndetse anamushakira akazi keza, akagezemo aradamarara yihena umugabo we yisangira Musirikare bakorana.

Umugore w’umwarimu yavuye mu karere ka Rulindo ajya kwigisha mu karere ka Gakenke aho yahise acyurwa n’undi mugabo bakorana witwa Musirikare.

Uyu ni Mukabyagaju washakanye na Ntahimana Silas, aho uyu mugore yataye umugabo we bikarangira acyuwe n’undi.

Ibi byavuzwe mu nteko y’abaturage aho uyu mugabo yatangiye icyo kibazo nyuma yo kuza kureba aho umugore we aba akanga ko yinjira mu nzu nshya asigaye abamo.

Silas yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yamutaye mu rugo akajya kwigisha mu kandi karere aho yaje guhita ashakwa n’undi mugabo.

Akomeza avuga ko yishyuriye uyu mugore amashuri ye ndetse na Kaminuza byagera no ku kazi arakamushakira, gusa ngo umugore yageze mu kazi aradamarara yibagirwa umugabo we.

Icyo Silas asaba ni uko yasubirana n’umugore we kuko ngo ntiyakwemera ko musirikare amusenyera urugo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Azaza bamaze gukina na Lile: Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ukina mu Bufaransa ategerejweho byinshi mu busatirizi

Butera Knowless yavuze abahanzikazi abona bazamusimbura ku ntebe y’Ubwamikazi