Mukaranga Francine ni umumama utuye mu murenge wa Masaka,mu karere ka Kicukiro,wahuye n’akaga akarogwa n’uwari umugabo we bikamuviramo guhuma burundu akaba atakibasha kureba ibyo ku isi.
Uyu mudamu aganira na ISANO yahishuye ko yahoze afite amaso mazima ndetse areba neza gusa ngo yaje guhuma bitewe n’amarozi.Uyu mudamu yasobanuye ko yakoze ubukwe ari muzima muri 2000.Francine yavuze ko amaze imyaka 8 ashyingiwe ubwo ni muri 2008 yatangiye kurwara amaso.Abo mu muryango we batangira kumuvuza dore ko yari akirwaye ijisho rimwe.Ariko ku bw’amahirwe make muri 2010 nirindi ryarafashwe naryo rirapfa. Uyu Francine yakomeje avuga ko nubwo yivuzaga ariko umugabo we yamubwiraga ko atazongera kumuvuza no kumwitaho.
Ibyo byarakomeje abona urukundo rwabo ruyoyoka bitewe nuko ngo uwo mugabo we witwa Jacques yari asigaye acuditse n’undi mugore w’umuturanyi wari uherutse gupfusha umugabo we.Francine yavuze ko urukundo rwabo ahanini rwajemo kidobya ubwo bamenyaga ko uyu mumama afite ikibazo cyo kutabyara, bituma uyu mugabo amuzinukwa. Byongeye kandi ngo mu muryango w’uyu mugabo baraterekeraga,bakanaraguza ndetse bagakorana n’abapfumu nyamara uyu mudamu we akunda gusenga bigatuma bamwanga.
Yavuze ko abo muri uyu muryango bari bafite imbaraga z’imyuka mibi(amashitani), zahoraga zibabuza amahoro.Yavuze ko izi mbaraga zajyaga zitwara umugabo we zikamushyira mu gisenge cy’inzu baryamye bigatuma yumva yahunga muri uyu muryango.
Francine yavuze ko umugabo we yakomeje kumuca inyuma, akajya gusambana na wa mugore w’umuturanyi, ndetse agasiga amubwiye ko hari umusikare asiga amurindiye urugo(ubwo ngo ni ingwe irimo imbaraga zumwijima bari bafite).
Francine avuga ko abo mu muryango yashatsemo bafatanyije n’umugabo we aribo bamuteye ubu bumuga bwo kutabona ndetse bagatuma atabasha kubona urubyaro.Akimara kubona biriya byose byabaye yahisemo kwigendera kuri ubu akaba yibera mu nzu akodesha abanamo n’akandi kana ko mu muryango.