Umugabo wize amashuri menshi agakora n’ubushakatsi bwinshi rimwe yagiye mu rugendo afata ubwato, ari mu rugendo yatangiye kuganiriza umusare.
Yamubwiye uburyo nta muntu utamwubaha kubera ubahanga bwe, abaza umusare ati «ese wowe waba uzi ibijyanye na Biology, Ecology, Physiology, Psychology n’ibindi nk’ibyo?»
Umusare amusubiza ko muri ibyo nta na kimwe azi, wa munyamashuri biramurakaza aramubwira ati «iyo menya ko uri injiji nari kwishakira umuntu muzima utari ikigoryi nka we akanyambutsa, aho kugendana n’injiji nari no gusubika urugendo, ubwo izina ryawe ryo urarizi‽» umusare yararakaye ariko ntiyasubizanya n’umuhemba.
Bageze imbere gato ubwato bugira ikibazo ndetse butangira no kurohama, umusare arahindukira abaza umunyamashuri ati «ese wowe waba uzi gusimbukalogy, kogalogy, gucikalogy n’ibindi nk’ibyo?».
Umunyamashuri nawe amusubiza ko muri ibyo nta na kimwe azi, wa musare aramubwira ati «niba utabizi rero, ugiye kurohamalogy maze ingonalogy, imvubulogy n’amafilogy bikuryelogy uzize umunwalogy n’agasuzugurology byawe».
Moral: ubumenyi ntawe ubuheza, jya ucisha make.