Ibi byabaye ku munsi w’Imana, ku Cyumweru tariki 08 Mutarama 2023, ubwo umugabo yasangaga umugore we aryamanye n’undi mugabo bari gukora ibyo mu buriri.
Byahise bizamurira umujinya uyu mugabo, yenda umuhoro atema uyu mugabo ndetse n’umugore we, arabakomeretsa, ariko na we arakomereka.
Uyu mugabo yasanze ari gusambana n’umugore we yamutemye mu rutugu, mu gihe umugore we yanamuciye urutoki akanamutema mu mugongo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruli buvuga ko aba bose uko ari batatu bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Ruli ndetse ko kugeza ubu bakiri kwitabwaho n’abanga.
Jean Bosco Hakizimaba uyobora uyu Murenge wa Ruli, avuga ko ubusanzwe ubusambanyi busanzwe ari ingeso igayitse “Ariko gufata umuntu noneho ukamujyana ku buriri bw’umugabo wawe ni bibi kurushaho.”
Uyu muyobozi wanenze aba bakoze iki gikorwa kigayitse cyo gucana inyuma ariko bigakorwa no mu buryo bubi, yavuze ko nk’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagiye kurushaho kongera imbaraga mu bukangumbaga bwo gusaba imiryango kubana mu mahoro.
Byarakomeye