Umugabo wo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare yatawe muri yombi nyuma yo gufata kungufu muramu we w’imyaka 14 y’amavuko, ubwo umugore we yari yagiye guhinga.
Amakuru avuga uyu mugabo yacunze umugore yagiye guhinga ubundi akajya mu nzu agacana radio akamariramo volume yose, ubundi agafata kungufu uwo mwana w’imyaka 14 , kubera urusaku rwa radio ntiyabashaga no gusakuza ngo hagire umwumva.
Ubwo umugabo yari amaze gukora ibyo akora, nibwo umuturanyi yaciye aho yumva umwana ari kuririra mu nzu , amubajije amubwira ko umugabo wa mu kuruwe amaze kumufata kungufu.
Ubwo abaturage bahuruye, bahamagara na mukuru we ava mu murima, ndetse umugabo arafatwa. Ubwo bamubazaga niba yabikoze yabyemeye.
Uyu mugabo waje kujyanwa ku kagari, yabanje kubazwa impamvu yabimuteye avuga ko ari uko umugore we ataherukaga kumwemerera ko batere akabariro. Bityo rero ngo yasabye muramu we, amwemereye abona kubikora.
Abaturage bose bumvise iyi nkuru bagize agahinda basaba ubuyobozi ko bwatanga ubutabera, ndetse bikabera isomo abandi bose bajya bagira icyo gitekerezo.