in

Umugabo w’imyaka 54 yasutse aside ku mukobwa bakundanaga w’imyaka 18

Umucuruzi w’imyaka 54 uzwi ku izina rya Nana Yaw Manti muri Ghana yasutse aside ku mukunzi we w’imyaka 18 ndetse na nyina mu rugo rwabo.

Raporo kuri UTV, ivuga ko uyu mucuruzi yigeze gusohora amashusho yambaye ubusa aho yatemaga umudamu kugira ngo amukoze isoni kubera impamvu zitaramenyekana.

Iyo videwo imaze kujya ahagaragara, umukobwa ukiri muto na nyina bamumenyesheje abapolisi bituma atabwa muri yombi mu mezi make ashize.

Uyu akimara guhanwa yarangije ibihano bye ubundi aza afite gahunda yo kwihimura kubamufungishije.

Umunsi umwe ari nimugoroba yabasutseho aside mu rugo rwabo, abaturanyi bumva bavuza induru bahita baza kubafasha maze babajyana mu bitaro bya leta bya Tetteh Quashie i Akuapim Mampong kugira ngo babone ubuvuzi.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’umuhungu yavukanye uburwayi budasanzwe aho yavutse nta gitsina afite

Umutoza wa Rayon Sports ari mu byishimo bikomeye