in

Umugabo wanjye yabaswe n’inzoga| Iyo ngerageje kumugira inama aranga ngo ndashaka kumukontorola| Mungire inama

Mwaramutse! Ndifuza ko mungira inama pe muraba mukoze, ndi umugore ndubatse mfite umugabo 1 n’umwana umwe1. Nubatse mbishaka pe ntagahato kabayeho kumpande zombi,nabanye n’umugabo wange muri 2018, ariko nyuma y’amezi abiri umugabo yabaye umusinzi hahandi iyo yajyaga mukabari yitahiraga mugitondo zibika, mbese guhera ubwo buri kwezi yaranywaga agataha murukerera. Kuko nahise nsama natekerezaga kubivamo nkahita ntekereza kumwana nzabyara atari kumwe na se, nkomeza kurwaza ndihangana, nkajya muganiriza mugitondo asindutse nyamara we akumva ko ngo nshaka kumucontrola. Byarakomejeeee, ndabyara kugura umwenda w’umwana nkabanza gusakuza akabyuka ajya mukazi nyamara namubwira nti umwana yambaye ubusa ntanyumve. Gusa nyumaa yaje kugenda agabanya akajya mukabari ariko noneho agataha nka saa munani saa cyenda, gutyo, ikibazo mfite mbona ntaterambere duteze pe kuko iyo abonye ifaranga ntatekereza kuzigama ahubwo wee kunywa nibyo ashyira imbere ubwo kwicuza ni mugitondo. Mungire inama y’icyo nakora
ariko hagati aho ahora anshinza ngo simwubaha ngo mbanshaka kumutwara nkaho ari umwana wange, ngo nshaka kumucontrola ngo kandi ntibyavamo.
Murakoze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nakundanye n’umukobwa tugiye kubana turatandukana nyuma nibonera unyitaho turakundana none uwa mbere yagarutse ngo mubabarire| Mbigenze nte?

Rwanda: umunyeshuri wari uherutse gukora ikizamini cya Leta yasanzwe mu giti yitabye Imana.