in

Nakundanye n’umukobwa tugiye kubana turatandukana nyuma nibonera unyitaho turakundana none uwa mbere yagarutse ngo mubabarire| Mbigenze nte?

Muraho, ndi umusore nkaba mfite umukobwa dukundana cyangwa twakundanye imyaka 3 yose tuza gupanga kubana, dupanga namafrw y’inkwano nari kumukwa turayemeranyaho gusa ubukwe bwenda kugera naje guhura nikibazo ndwaya murumuna wanjye araremba cyane kuburyo byabaye ngombwa ko nkoresha kuri ya mafranga nari gutangamo inkwa yenda gushira nibwo nahise musaba ko twaba twimuye ubukwe nkongera kwisungana,umukobwa yahise antuka,ambwira nabi ngo ngira ubuntu butiza urugi nindi migani mibi nandi magambo anyereka ko ntamugabo ndiwe..nyuma y’iminsi naje kurwara njya mubitaro ariko ngezeyo bashatse indwara barayibura gusa hari umuganga w’umukobwa w’umwana mwiza aza gutangira kunganiriza arambaza nimba ntakindi kabazo mfite nibwo nabimubwiye akomeza kunyitaho nza nokuva mubitaro ndataha kuko basanze ntakindi kibazo mfite usibye depression,uwo mukobwa twakomeje kuganira nsanga nawe aratwite ariko umutipe wamuteye inda yaramuhemukiye kuburyo ubu nawe yari ari mugahinda ,twahise dutangira kuganira cyane buri munsi bivamo gukundana….ubu ndamukunda kandi nawe nuko ariko wawundi ubu nawe yaragarutse arimo kunsaba imbabazi,ubu ndikwibaza ese mubabarire cyangwa nkomezanye nuyu muganga wanyitayeho mugihe nari ndembye?mungire inama

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Uwase Muyango bamututse baramutokoza

Umugabo wanjye yabaswe n’inzoga| Iyo ngerageje kumugira inama aranga ngo ndashaka kumukontorola| Mungire inama