Umugabo n’umugore bafashwe amashusho basambanira mu ndege ya British Airways yavaga i Heathrow,mu mujyi wa London yerekeza i Dublin, imbere y’abagenzi benshi.
Aya mashusho atangaje yafatiwe mu ndege mu cyumweru gishize, yerekana umugore ari gukorakora umugabo we munsi y’igitambaro.
Farrah, ufite imyaka 26,umwe mu bagenzi bari muri iyi ndege yari hamwe na mama we ndetse na murumuna we,ubwo yafata amashusho y’aba bombi.
Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yahindukiraga areba murumuna we aribwo yabonye aba basambana mu ndege. Yagize ati:’Bakomeje [kubikora] gusa, byari biteye isoni kuko mu ndege hari abana. Hari umwana wagendaga washoboraga kubibona.Byari biteye isoni mu by’ukuri.”
’Twari dusigaranye iminota 38 y’urugendo ubwo nabibonaga. Byanteye isoni kubibona nicaranye na murumuna wanjye.” Uyu mukobwa yavuze ko indege barimo yari ntoya,abagenzi begeranye bitandukanye n’indege nini.
Yavuze ko kandi mu ndege harimo abana bafite hagati y’imyaka ine n’umunani bityo bitari bikwiriye ko aba bantu bakora ibiteye isoni.
Uyu ntabwo yavuze niba bitabaje abashinzwe umutekano ngo bagire icyo bakora kuri abo bantu gusa yashyize hanze amashusho y’amasegonda 18 y’aba bantu bakora iki gikorwa cyo gutera akabariro.