in

Ukwibyara gutera ababyeyi ineza: Umukecuru yabyinnye itsinzi y’umukobwa we karahava

Umukecuru yarenzwe n’ibyishimo by’umukobwa we ubwo yari avuye guhabwa impamyabumenyi ya kaminuza abyina itsinzi karahava .

mu mashusho yacishijwe ku rukuta rwa tik tok n’uwitwa K paul waiswa agaragaza uyu mukecuru yambaye ingofero yambarwa n’abasoje kaminuza ,afite indabo mu ntoki arikubyina ubona yanezerewe cyane nubwo ntamuziki warimo , wabonaga gusa abyina anezerewe.

Ubwo uyu mukecuru ibyishimo byamufataga agatangira kubyina ,umukobwa we yahise amwisunga bafatanya kubyina itsinzi

Mu batanze ubutumwa bagaragaje ibyishimo batewe no kubona umukecuru anezezwa no kurangiza amashuri k’umwana we ,bamusabira kurama akazarya ku mbuto yabibye.

Uwitwa @semakula sylvia santa Maria  yagize ati:” sinzi impamvu ndikurira , nakuriye mu cyaro nzi uburyo ababyeyi bo mucyaro bigomwa byinshi ngo babonere abana amafaranga y’ishuri”

Naho uwitwa awuor92 yagize ati:”ntacyasimbura umwanya w’umubyeyi ,ndamwifuriza kurama akazarya ku mbuto yabibye , ndifuriza abayeyi bose harimo n’umubyeyi wanjye uburame”

@kpaulwaiswa

@Raki200k

♬ Mama – Abochi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Rayon Sports yaraye atukanye bikomeye n’abafana b’iyi kipe imyitozo yenda guhagarikwa

AMAFOTO: Davis D nyuma y’udukingirizo agarutse mu buryo butangaje yambaye imyenda y’abagore