Mu ifoto ibagaragaza bombi mu byishimo baba barikumwe n’umuvandimwe bazengurutswe n’urukundo, umwe ari kumwe n’umugabo we, undi ari kumwe n’umukunzi we bari mu bwato mu mazi magari, birebera ibyiza nyaburanga bitatse umujyi w’ubucuruzi wa Dubai.
Mu mpera za 2022 ni bwo Loana na Carlos biyemeje kubana akaramata nyuma yo gukundana bucece igihe kitari gito. Ni mu gihe Miss Naomie na Michael Tesfay bo muri Mata 2022 ari bwo batangarije isi yose ko bari mu rukundo.
Kuri ubu aho Naomie ari, na Michael aba ahari, ndetse batangiye kugenda bafatanya mu mishinga itandukanye bigaragara ko urukundo rwabo rurenze kwishimisha ahubwo bagana ku kubana akaramata igihe kibibemereye.