in ,

Ukuri ku cyatandukanyije umunyarwandakazi Miss Sonia Rolland n’umugabo we wa mbere

Uwitonze Sonia Rolland wigeze kuba Nyampinga w’u Bufaransa amaze imyaka irenga icumi abaye umugore, ubu ari kumwe n’umugabo wa kabiri kuko uwo yabanje gushaka batandukanye mu 2008.

Miss Sonia Rolland yabanje kubana n’umugabo witwa Christophe Rocancourt, bamaranye imyaka ibiri batandukana bamaze kubyarana umukobwa witwa Tess ubu ufite imyaka icumi.

Mu kiganiro yagiranye na TV Magazine, Sonia Rolland yahishuye ko mu myaka ibiri yamaranye na Chris¬tophe bakundanye neza kandi ko baryohewe n’ibihe bagiranye gusa ngo “nta mugabo ku Isi wagira umutima n’imyitwarire inoze nk’iya Jalil Lespert” bari kumwe ubu.

Imyaka icyenda irashize Sonia Rolland atandukanye na Christophe Rocancourt ndetse umwana wabo Tess aherutse kuzuza imyaka icumi y’amavuko. Aba bombi batandukanye muri 2008 ahita akomezanya na Jalil Lespert umuhanga mu bya sinema.

Sonia Rolland yavuze ko mu myaka umunani amaranye na Jalil Lespert yariye iraha ry’ubuzima ndetse ngo umunsi ku wundi inyanja bogamo isendereye urukundo. 
Yahishuye ko yamenyanye na Christophe Rocancourt mu mwaka wa 2005 nyuma gato y’uko uyu mugabo yari avuye muri gereza aho yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubutekamutwe n’ubwambuzi.

Sonia Rolland ati “Natandukanye na we kuko nari nkeneye umutekano w’umukobwa wanjye. Hari igihe Christophe yashyiraga imbere cyane ubuzima bwo kwamamara kurusha ubuzima busanzwe. Ni njyewe wasezeye mpitamo kumusiga.”

Yongeraho ati “Ntabwo byankundiraga kumwakira, ntabwo nasobanukirwaga Isi yabagamo. Byabaye ngombwa ko nitandukanya n’ibyo byose kugira ngo Tess[umukobwa yabyaranye na Christophe] abone ubuzima butekanye”.

Tess ngo azi neza ko umubyeyi we ari Christophe ndetse azirikana ko atavukana na Kahina [umwana Sonia yabyaranye na Jalil]. Ati “Arabizi ko atari we se, kandi yarabyakiriye. Amwita Papa Jalil.”

Kuwa 25 Ukwakira 2017, Canal+ yatambukije igice cya mbere cya filime mbarankuru ‘Imposture(s) : la genèse’ yibanda cyane ku buzima bwa Christophe Rocancourt .

Uyu mugabo yaherukaga kujyanwa mu butabera muri Werurwe 2017 aho yaciwe 15 000€ aryozwa ibiro 52 bya cocaine yibye mu 2014.

Sonia Rolland na Christophe Rocancourt babanye imyaka ibiri baratandukana

Mu gihe ku ruhande rwa Sonia Rolland yizihije imyaka 17 [muri Mutarama] ishize abaye Nyampinga w’u Bufaransa, yavuze ko kwambikwa ikamba “byahinduye ibintu byinshi” ndetse n’ubw’abo akunda bamwegereye, yongeyeho ko ari inzozi zabaye impamo ku myaka 18 yari afite icyo gihe anavuga ko ari igihe kidasanzwe kandi kitibagirana kuri we.

Sonia Rolland ngo ni we wahisemo gusiga Christophe Rocancourt ajya gushaka ubundi buzima

Sonia ngo yaryohewe n’urukundo rwe na Jalil Lespert

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Christopher yahishuriwe ibanga ry’igikundiro agira nyuma yo gushyira hanze ifoto y’umubyeyi we

NTIBYOROSHYE-Umukinnyi wakiniye FC Barcelone akaza kwirukanwa kubera Lionel Messi yashyize hanze ukuntu ari ICYIRURA ndetse atanga n’urutonde rw’abakinnyi birukanwe nabo bazira Messi