Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close mu mugoroba wo gusezera Junior Multisystem, yatanze ubuhamya ko kuri uyu mugabo witabye Imana, avuga ko ari nawe wamukoreye akarango (Junior Multisystem) kamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye.
Tom Close, avuze ko Junior yari umuntu w’indashyikirwa nsetse ko nta muntu numwe bigeze bagirana ikibazo.
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2023 nibwo inkuru y’incamugongo yatashye imitima y’abakunzi ba muzika nyarwanda ibika urupfu rwa Junior Multisytem witabye Imana azize uburwayi.
Junior Multisytem azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri iriya munsi.
Junior Multisystem ni umwe mu barambitse ibiganza ku ndirimbo zifatwa nk’iz’ibihe byose kuri bamwe mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda. Yakoze indirimbo zirimo. “Umwanzuro” ya Urban Boys, “Niko nabaye” ya DJ Zizou.
Fata Fata” ya Zizou Al Pacino, “Birarangiye” ya Dream Boyz, “I’m Back” ya Jay C na Bruce Melodie, “Ntujya unkinisha” ya Bruce Melodie, “Too much”, “Ndacyariho” ya Jay Polly, “Byarakomeye” ya Butera Knowless.
Uh Lala” ya King James, “Ku bwawe” ya Uncle Austin na “Ndaje” ya The Ben. inkoni izamba” ya Fireman na Queen Cha , Umfatiye Runini” ya Urban Boys, “Urudashoboka” ya Butera Knowless.