in

Uko byagenze kugira ngo Nyaxo afungirwe i Burundi akurikiranyweho guhungabanya umutekano w’umukuru w’igihugu cy’uburundi

Uko byagenze kugira ngo Nyaxo afungirwe i Burundi akurikiranyweho guhungabanya umutekano w’umukuru w’igihugu cy’uburundi

Ifungwa ry’uyu munyarwenya K’anyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo ryamenyekanye kuwa 6 tariki 9 ukuboza , gusa byamenyekanye amaze icyumweru kirenga.

Amakuru Dukesha abantu be ba hafi ndetse bigashimangirwa na Dj Brianne uri mu bakomeye mu myidagaduro nyarwanda bose bahuriza ku kuba Nyaxo afungiwe i Burundi ndetse akurikiranyweho guhungabanya umutekano wa President.

Dj Brianne asobanura ibi yavuze ko bitangira Nyaxo nabandi bari barimo gufata Video ni uko maze abashinzwe umutekano wa President barababwira ngo aho bari gufatira amashusho bagomba kuhava vuba ngo kuko hagiye guca umukuru w’igihugu cy’uburundi.

Gusa ngo Nyaxo nabo bari kumwe nti bahise babikora ahubwo bakomeje gukora gahunda zabo, bidatinze rero bahise babafata barabafunga babakekera ko baba bashaka guhungabanya umutekano wa President, nyuma yo kubabwira gutanga inzirira ariko ngo bakavunira ibiti mu matwi.

Aya ni amakuru y’ibiri ku vugwa aha hanze gusa nta rwego rubishinzwe rurashimangira aya makuru ari kuvugwa.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bizakugora ku mubona mu myambaro ya gikobwa nk’amakanzu, amajipo n’utundi twenda bamwe mu bakobwa bakunda (ihere ijisjo imyambarire Dj Brianne asozanyije weekend)

Mu burakari n’umujinya byinshi Yolo The Queen yasubije umusore wamusebeje ko yatumiye abantu mu birori bagerayo bagasanga yigiriye Dubai akaba yarabariye ayabo bari batanze