Mu buzima busanzwe gukundwa burya bisaba ko nawe ubigiramo uruhare waba ubizi cyangwa utabizi.Ushobora kuba wizaba icyo wakora ugakundwa,cyangwa ukagira inshuti.
Uyu munsi tugiye kurebera hamwe inama z’ingenzi zagufasha kugirango ubashe kongera abagukunda n’abakwishimira kandi urasanga kubyubahiriza bitagoye, Nubwo nanone twese tutoroherwa n’ibintu kimwe.
1.Menya gushima
Umuturanyi yaguze ikibanza, yarangije ishuri, uwo mukorana azamuwe mu ntera, ibyo ntibikwiye kugutera ishyari kuko buri wese agira igeno rye. Ahubwo muri ibyo byishimo byabo ifatanya nabo, ubereke ko unejejwe n’ibyo bagezeho. Ababyaye, abakoze indi minsi mikuru inyuranye, ifatanya nabo muri ibyo byishimo.
2.Ba wowe ubwawe
Hai igihe wakiyorosa urundi ruhu kugirango ugire abo unezeza nyamara nibigera aho ugaragaza wowe nyawe abakwibeshyeho bazakwanga banakwangishe abandi kuko uba ugaragaye nk’indyarya. Uwo uri we, niba ubona ko bidakwiye hinduka ariko ntiwihishire. Ahantu hose, muri byose igaragaze uko uri ni naho ugukosora azabona aho ahera kandi ugufasha akabona aho abihera
3.Sabana
Gusabana bituma benshi bakwishyikiraho. Wikumva ko wageze mu rwego utaganira n’umukozi wawe cyangwa utataramana n’umuturanyi. Gusabana haba mu byishimo no mu byago, kwegera abandi nabo ukabafungurira inzugi z’iwawe mu mutima bizakongerera inshuti
4.Kunda abandi
Twabivuze tugitangira ngo uko wifuza kugirirwa banza nawe ubigirire abandi. Niba ushaka gukundwa banza nawe ubakunde. Nubigira inshingano undi nawe akabigira inshingano, bizaba igikorwa ngirana nuko ukunde kandi ukundwe.
5.Menya kumva abandi
Nta kinezeza nko kubwira umuntu ukabona ko aguteze amatwi kandi ashishikariye kukumva. Gusa nanone menya kumva ariko wirinde kuvuga cyane cyane ibitakureba kuko abakugana bakakubitsa ibanga baba bashaka inama n’ubufasha bwawe. Ibi bizatuma bakubonamo ingenzi.
6.Fasha abandi
Uwo wabuze umuganiriza, uwo ugukeneyeho inama, ubufasha bwaba ubw’amaboko cyangwa amafaranga, uwo ukugannye yashobewe, umwakira ute? Ku bizera Imana gufasha niri mu nshingano zabo z’ibanze kandi bigendana n’urukundo rwitwa ITEGEKO RY’IZAHABU
Uko ufasha mu byoroshye cyangwa ibikomeye, niko nawe uba utuma imitima myinshi ikugana.
7.Buri gihe girira abandi uko ushaka kugenzerezwa
Ese umuntu agututse cyangwa agusuzuguye wumva byagushimisha? Niba igisubizo ari OYA, nawe iyo mico niba wari uyiyiziho nicyo gihe ngo uhinduke. Nugera mu bihe bikomeye, aho usabwa kugira icyo ukora jya wibaza uti ese ari jyewe nakifuza ko ibi babinkorera? Umwanzuro uzafata niwo uzakwereka niba wakundwa cyangwa utakundwa.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating