in

Umuhanzi Mr Nice yakoze impanuka ikomeye ,Imana ikinga akaboko

Uyu muhanzi Mr Nice wanditse amateka mu ruhando rwa Muzika muri Tanzania yakoze impanuka ikomeye yendaga kumurwara ubuzima gusa Imana ikinga akaboko.

Lucas Mkenda uzwi ku izina rya Mr Nice, yakoze impanuka ikomeye yo mu muhanda wa Naivasha. Uyu muhanzi yerekezaga muri icyo cyerekezo mu gitaramo yari ateganijwe kuzagaragaramo ahura n’ikamyo iramugonga.

Mr Nice yahise ajyanwa mu bitaro nyuma y’iyi mpanuka yakoreye muri Kenya Tariki 17 Werurwe. Nk’uko Umunyamakuru ukomeye Millard Nyiri gitangazamakuru Millardayo abitangaza, Mr Nice yari mu nzira yerekeza mu gitaramo, iyi kamyo yari itwaye amata i Nairobi umushoferi yatakaje umuhanda yambogaga kugenderamo irabagonga, Mr Nice nabo bari kumwe bahise bajyanwa kwa muganga igitaraganya.Mr Nice akaba yakomeretse cyane gusa ntiyapfuye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ujya wibaza icyo wakora ugakundwa?|Wabuze inshuti mu buzima?Dore inama z’ingenzi ukwiye gukurikiza.

Wa munyamakuru wa Radio/Tv10 waherukaga kwambika impeta umukunzi we yasezeranye mu mategeko