in

Ujya wibaza icyo wakora kugirango wirinde isoni mu gihe utera akabariro n’umukunzi wawe?Dore igisubizo.

Ushobora kwibaza icyo wakora kugirango utagira isoni mu gihe urimo kugirana ibihe byiza n’umukunzi wawe mu gitanda, wenda uhora iteka urwana no gutinya bidafite ishingiro,umutima ukunda urubaha ariko ntugira intinyi,dore bimwe rero byagufasha kwisanzuro kuwo musangira imbuto z’urukundo,mu gihe cyo gutera akabariro bikagenda neza.

1.Muganire ibyifuzo byaburi wese.

Inkingi ikomeye y’urukundo n’ubwisanzure kuwo wahisemo,uzambwira gute ko umukunda udashobora kumubwira icyo wifuza,utabasha kugira ibyo umusaba ngo unamubwire uko wifuza byakorwa,ni ngombwa ko umwibonamo ,mwaba muri kumwe ukumva uruzuye kuko ntacyo umukinga,igihe cyo gutera akabariro winyura ku ruhande uko ubishaka,uko ushaka ko akorohereza bimubwire kuko erega wasanga nawe ariko abyifuza,nutabimubwira bishobora kuzaba intandaro yo kuzajya kubibwira abandi bakobwa.

2.Irekure

Mu gihe wubaka urugo n’umukunzi wawe irekure,mwirekurire ,wikizigama kuko erega burya niyo mpamvu uba waravuye iwanyu,kora ibishoboka witse utuje maze wumve ubruyohe bw’ibikorwa,wikumva umeze nk’umuntu ufite icyo ukinga umukunzi wawe ,muhe byose bimugenewe kandi nawe akwihe wese ntacyo asize maze mwembi musangire uburyohe bw’ibyo muri gukora ntakimwaro.

3.Ikigutera isoni shaka uburyo mwajya mugikora incuro nyinshi.

Wenda mwarashakanye ,ariko igihe agiye kugusoma wumva ari isi igiye kukugwira ,uko muzagenda mubikora incuro nyinshi uzagenda ubimenyera n’uburyohe bwabyo buzakwinjira kuburyo muzagera igihe mukajya mubikora ntawishisha undi kandi bizaba byiza kurusha uko ubicyeka.

4.Mugerageze kubakira urugo mu mwijima

Umwijima uzafasha buri umwe muri mwe kumva hari ikindi kintu kimuhishe kimufasha kuvuga ibintu uko abyumva,bizamufasha gutanga kugeza ku ndiba byabindi yatangaga ahishe amaso kuko icyo gihe ntawe uzaba abona imboni z’undi.N’ubwo abenshi bavuga ngo umwijima ukorerwamo amahano nyamara uza ku isonga mu gutinyura abashakanye mu gihe cyo gutera akabariro,uko mugenda mumenyerana igihe kiragera mukajya munabikora habona usibye ko hari n’abifashisha amatara y’urwijiji.

Hari abumva ko isoni ntacyo zatwara mu gihe bubaka urugo nyamara buryo uyo mutinyukanye ijana ku ijana biruta ibindi bihe byose mwagiranye mu giteretana kuko buri wese yumva ahuye n’uwo agenewe maze akamuha byose ntacyo amukinze mbese buriwe akora ibishoboka kugeza ku mpera bitandukanye na babandi babikora wagirango n’abakozi bo mu magarage (ibinamba) boza amamodoka kuko hari aho batagera kuko baba bakorera amafaranga,wowe si amafaranga ukorera icyo ukorera n’urukundo rwuzuye ruzira uburyarya.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje:Uyu yahoze ari umusore mwiza ,none abantu basigaye bamubona bakirukanka ngo ni igisimba|Isura ye yatumye umugore we amuta.

Bamenya yerekanye umukobwa umurutira Fiancée|bahishuye uko bamenyanye