Ugitangira kubona ibi bimenyetso 7 uzamenye ko kabaye utangiye kurwara diyabete
Indwara ya diyabete iri mu itsinda ry’indwara ry’indwara zitandura zigira ingaruka ku buryo umubiri ukoresha isukari yo mu maraso (glucose).
Glucose ni isoko y’ingenzi y’ingufu z’ingirabuzimafatizo zigize imitsi n’ingingo z’umubiri. Nanone kandi, ni yo ituma ubwonko bukora neza.
Diyabete ishobora gutuma isukari yo mu maraso yiyongera cyane cyangwa ikagabanuka. Kugira isukari nyinshi mu maraso bishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima. Dore bimwe mu bimenyetso byerekana ko urwaye diyabete.
1.Kumva unaniwe kandi ufite intege nke.
2. Kumva urakaye cyangwa ukagira ibindi byiyumvo bihindagurika.
3. Kuba atabona neza(kureba nabi) .
4. Iyo ugize ibisebe ntibikira vuba.
5.Kujya kwihagarika buri kanya kurenza uko byari bisanzwe.
6. Gutakaza ibiro ku kigero kiri hejuru.
7. Kumva ushaka kunyara wajyayo ukanyara udukari Duke cyane.
Igihe wabonye ibi bimenyetso wakwihutira kugana muganga akagufasha kuko byakugora kuyisuzumisha amaso n’ibyiyumviro, ndetse muganga azagufasha aguhe amabwiriza yo gukurikiza kugirango diyabete ibe itakwiyongera.