in

“Ndababaye, natengushywe ariko ndanarakaye” Julien Mette utoza Rayon Sports yanze kurya iminwa, avuga ko kuri ubu asigaye akinisha abasimbura

Nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy’amahoro, umutoza wa Rayon Sports yagaye urwego rw’abakinnyi afite, avuga ko abenshi bahoze ari abasimbura.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Julien Mette yababajwe n’imikinire y’abakinnyi be bagaragaje imbere ya Bugesera FC.

Yagize ati “Ndababaye, natengushywe ariko ndanarakaye gake kuko hari uburyo mu gice cya mbere bamwe mu bakinnyi banjye batubahirije imikinire twari twapanze. Ni cyo kintu kibi wahura na cyo uri umutoza. Nahitamo gutsindwa, abakinnyi bubahirije 100% ibyo dushaka gukina, ni ko mbitekereza ariko ntabwo nanyuzwe ni byo bamwe bakinnye mu gice cya mbere.”

Yabajijwe niba hari ubushobozi abona mu bakinnyi afite, yanze kurya iminwa, avuga ko kuri ubu asigaye akinisha abasimbura nyuma y’aho abarimo Rwatubyaye Abdul, Joackiam Ojera, Musa Esenu na Héritier Luvumbu bagendeye.

Yagize ati “Ubu turi guhura n’ikibazo cy’uko turi gusaba abakinnyi bicaraga ku ntebe y’abasimbura gufata inshingano. Guhindura imitekerereze, ikava ku kwicara ku ntebe bategereje ko Luvumbu atsinda ’coup-franc’, reka tuvuge ukuri, noneho bakajya mu kibuga bagatuma ikipe ibona intsinzi.”

Yakomeje agira ati “Iki ni cyo kibazo. Ku bw’ibyo, sinabarenganya kuko urebye ubusatirizi dufite uyu munsi, bose bari ku ntebe y’abasimbura mu ntangiriro. Twari dufite Esenu, Ojera, Luvumbu, murabizi neza kundusha. Si byo? Ngomba kubasaba byinshi, ni ko kuri k’umukino, tugomba gushimisha abafana, ni cyo gitutu cyo gukinira Rayon Sports.”

Ati “[Pascal] ntiyakinnye mu mikino ibanza. Si byo? Yewe na Gomis, yaje muri Mutarama. Turi guhura n’iki kibazo. Ikibazo dufite ni uko twatakaje abakinnyi baduhaga 80% by’ibitego byacu. Si byo munyamakuru? Reba ibitego Rayon Sports yatsinze n’uwatanze imipira byaturutseho mbere y’uko nza.”

Yongeyeho ati “80% byabyo byatsinzwe na Luvumbu, Esenu, Ojera na penaliti zakorerwaga kuri Ojera. Ngomba guhindura imitekerereze y’aba bakinnyi.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

UEFA yamaze kwanzura ikirego FC Barcelona yatanze ivuga ko umusifuzi wasifuye umukino wayihuje na Paris Saint-Germain yayisifuriye nabi muri Uefa Champions League

Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo ryatumye abagenda mu mihanda itarimo kaburimbo bacika ururondogoro