Ubwoko 4 bw’abagabo bagira icyo twakwita nko mu mutwe zero.
Ku isi haba ubwoko bwinshi bw’abantu kandi bose baratandukanye mu mitekerereze, uyu munsi mwateguriwe ubwoko 4 bw’abagabo wakwita nkaho ntabwenge bagira.
1. Umugabo udashaka kurera umwana wundi mugabo ariko akarongora umugore ufite umwana yarangiza akamubwira ngo asige umwana mu rugo rwababyeyi be. nonese wa mugabo niba udashaka kurera uwo mwana iyo ushaka abakobwa batabyaye ntibahari?.
2. Umugabo washakanye n’umukobwa wize ufite impamyabumenyi gusa akamubwira kureka akazi ngo agomba kwita ku bana be. Niba wifuzaga umugore wo murugo, kuki utashyingiranwa nicyiciro cya 2 aho kwica inzozi zumuntu wakoze cyane kugirango agere kure?
3. Umugabo ni umusinzi ariko akajya gushaka umukobwa musenga yarangiza ubuzima bwe akabwonona . Niba uri umusinzi, shaka mugenzi wawe w’umusinzi munywa kimwe ariko ureke guhangayikisha abana babandi.
4. Umugabo umaze gutera inda umudamu, akihakana ko ariwe wateye inda. Nyuma yuko umudamu amaze guhangana wenyine umwana amaze gukura , agashaka kuza kwiyegereza umwana avuga ko ari uwe. Niba umwana atari uwawe akiri munda, kuki ari yaba uwawe amaze gukura?.
Ubundi nuko IMana yabiduhishe,abagabo nkabo ntibari bakwiye nonkubaho,ariko rero IMana ntaco ukorera ubusa