Kate Bashabe umwe mu bakobwa bafite abakunzi batari bake hano mu Rwanda ndetse umaze gukataza mu bijyanye no kumurika imideli ubu iterambere amaze kugeraho rigaragarira buri wese ndetse iyo ashyize ku rukuta rwe rwa instagram ifoto ari mu rugo iwe ,akenshi bitera bamwe kuvugishwa.
https://www.instagram.com/p/BbUGdv6Hee0/?hl=en&taken-by=katepyt
Kate Bashabe wasangije abantu basaga ibihumbi 140 bamukurikira kuri instagram,ifoto imugaragaza yicaye arebana n’imbwa atunze,ndetse akongeraho amagambo agira ati” yego,turaganira,gashuti kanjye” ndetse akongeraho emoticons z’umutima ebyiri ndetse n’iyi imbwa.
https://www.instagram.com/p/BbJfDCwHDFz/?hl=en&taken-by=katepyt
Iyo foto yateye umwe mu bakunzi be kwirekura maze aramugabira,uwo mukunzi we ati” ndebye amafoto yawe yose ni meza,ndetse n’imbwa yawe ni nziza ndetse kandi ufite ahantu heza ho kwicara….ntabwo ukunda ipusi (injangwe) ngo nzakuguranire ,uyisimbuze iyo mbwa maze ariyo iza mwibanire ”
Nubwo urubuga worldatlas ruvuga ko mu Buyapani habarizwa injangwe 7.25 million akaba ari cyo gihugu cyoroye injangwe nyinshi ku isi,ntabwo ariko bimwe mu Rwanda kuko usanga abenshi bazifata nk’izidakwiye kubana n’abantu,nk’izisuzuguritse ndetse bamwe barazitinya ku buryo bukomeye.
Ngayo nguko Kate yagabanye ipusi,