in ,

Knowless yabyinishije abasore b’i Nyamirambo abafana bavuza induru (Amafoto)

Umuhanzi Ingabire Jeanne d’Arc uzwi cyane nka Knowless Butera yatunguranye mu gitaramo cyizihiza Tour du Rwanda cyabereye i Nyamirambo asaba abasore ko bamubyinisha, ibintu byatumye abafana benshi biyamira cyane ko ataherukaga kubikora.

Ibi byabaye mu gitaramo cyabereye kuri Tapis Rouge aho uyu muhanzi wo muri Kina Music ari umwe muri batatu bakuru bagombaga gususurutsa abafana bari banakurikiranye isozwa ry’agace ka Kayonza-Kigali muri Tour du Rwanda.

Knowless yaririmbye nyuma y’abandi bahanzi, yatunguranye agaragaza ibyafashwe nk’udushya aho yabyinishije abasore batatu, ibintu byatumye abafana biyamira kuko batari baherutse kubona uyu muhanzi abyina nk’uko yajyaga abikora mu bihe byashize.

https://www.youtube.com/watch?v=UHt5ya46dlY&feature=youtu.be

Mu bafana b’imbere abe bahanganye n’abandi bazamuraga amajwi mu ndirimbo zose ateye bavuga izina Safi. Yaririmbye “Uzagaruke” ivuga inkuru y’umukobwa usaba umukunzi we kumugarukira, yakirwa n’amajwi yagaruraga akahise mu rwe n’uwo muhanzi uherutse kuva muri Urban Boyz.

Nyuma y’igitaramo, mu kiganiro kigufi Knowless yagiranye n’itangazamakuru, yagize ati “Bari baryoshye, bari mu birere, ni abafana beza kandi i Nyamirambo ni abantu beza nk’ibisanzwe. Ibyo mwabonye byo kubyina ni ibisanzwe, iyo wishimye uba wishimye n’umubiri urabigaragaza.”

Usibye Knowless, iki gitaramo cyanasusurukijwe n’abandi bahanzi barimo Riderman wabwiye abakunzi b’umuziki i Nyamirambo ko babumbatiye imbaraga z’injyana akora, Bruce Melodie waririmbye “Ikinya” akishimirwa na benshi ndetse na Social Mula na Yverry batangije igitaramo.

Iki gitaramo kizajya kibaho buri mwaka mu kwizihiza irushanwa rya Tour du Rwanda cyateguwe n’umuryango witwa Global Livingston Institute usanzwe ukora ibindi nka cyo muri Uganda, aho abitabiriye bahabwa serivisi z’ubuvuzi zitandukanye ku buntu.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwiza bw’ibintu Kate Bashabe atunze bwateye umukunzi we kumugabira icyo benshi bafata nk’ikigayitse

Sacha na Asinah bagaragaye bakora ibikorwa by’ubutinganyi ku karubanda (video)