Ikipe ya APR FC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda yifurije isabukuru nziza y’amavuko umukinnyi wayo ngenderwaho ukina hagati mu kibuga.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bubinyujije ku rubuga rwa Instagram bwifurije umukinnyi Mugisha Bonheur wamamaye cyane ku izina rya Casemiro ukina hagati mu kibuga muri iyi kipe isabukuru nziza y’amavuko.
Bonheur ari mu bakinnyi bafashije cyane ikipe ya APR FC mu mikino y’igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ndetse no mu mikino y’igikombe cy’Amahoro akaba yagize isabukuru y’amavuko kuri uyu munsi tariki 06 Kamena 2023.
Ifoto ya Mugisha Bonheur:
