in

Ubuyobozi bwa Rayon sports bwasetse cyane nyuma yo kubona abashaka gusebya umugati bafana nk’uwa mbere hano mu Rwanda ahubwo bwemeza ikintu gikomeye cyatangijwe kugirango umugati ubure isoko

Ubuyobozi bwa Rayon sports bwasetse cyane nyuma yo kubona abashaka gusebya umugati bafana nk’uwa mbere hano mu Rwanda ahubwo bwemeza ikintu gikomeye cyatangijwe kugirango umugati ubure isoko

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze amafoto yagiye gutanga imigati mu kigo cy’amashuri hano muri Kigali cyitwa GS Kabusunzu, ariko bikomeje kugarukwaho cyane nyuma yaho yatanze imigati yarangije mpanda.

Uyu mugati urimo kugarukwaho cyane nyuma yaho umwe mu babyeyi bafite umwana wariye kuri uyu mugati ukamugiraho ingaruka zikomeye ndetse akanarwara bikomeye.

Uyu mubyeyi abinyujije kuri Twitter yatangaje ko uyu mugati warangije mpanda ari nayo mpamvu yatumye uyu mwana we agira ikibazo cyo kurwara indwara yo kwiruka nubwo bitakomeje cyane ahubwo umwana yongeye kumera neza.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ibi, yahise ivuga impamvu ndetse bemeza ko uyu mubyeyi ibyo yavuze atari byo ahubwo ari ikintu cyatangiye cyo gusebya umugati kuko ngo ubwo batangiraga gushyira ahagaragara uyu mugati hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashatse ko bakorana mu kwamamaza ariko ikipe kubera igihe cyo gukora a nabo kitari cyageze nibyakunda.

None batangiye gusebya umugati kubera ko batabahaye amafaranga kugirango bakorane bawamamaze ndetse ko ngo Rayon Sports igiye gukomeza guhangana nabyo kugeza abanyarwanda babonye ukuri kwabyo ndetse umugati bawubone mu isura nziza.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Agezweho: Umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi atangaje ukuri ku nkuru yasakaye y’urupfu rwa Papa we

Arera umwana na Nyina! Dj Briane mu bana arera afite mo umwana w’amezi 11 arerana na Nyina w’imyaka 15