in

Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kumva inkuru y’incamugongo ku mukinnyi wayo Taddeo Lwanga wapfushije Se, bwahise bukora igikorwa cy’ishimiwe n’abakunzi ba ruhago

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, nibwo hasakaye inkuru y’incamugongo kuri Taddeo Lwanga ukinira APR FC uri mu gahinda ko kubura Se witabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Nyuma y’aya makuru, Ubuyobozi bwa APR FC n’abafana bwihanganishije Taddeo Lwanga wabuze umubyeyi we w’umu Papa.

Ndetse kandi Taddeo Lwanga yahise akurwa mu bakinnyi bari bugaragare mu mukino APR FC yakirwamo na Amagaju FC kuko ubuyobozi bwahise bumuha uruhushya rwihuse aho yasubiye muri Uganda gushyingura umubyeyi we.

Se wa Taddeo Lwanga yapfuye azize uburwayi
Taddeo Lwanga yahise ajya muri Uganda gushyingura umubyeyi we

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibintu bibiri umukobwa yakora umusore agahita atangira kujya amuha amafaranga kandi atajyaga ayamuha

Safi Madiba yashyize umucyo ku makuru akomeje kuvugwa ko itsinda rya Urban Boys ryaba rigiye gusubirana