in

Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gutekereza umutoza ugomba gusimbura Thierry Froger mu gihe bizaba byanze

Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gutekereza umutoza ugomba gusimbura Thierry Froger mu gihe bizaba byanze

Ikipe ya APR FC imaze ishyizeho abayobozi bashya bayobowe na Lt.Col Richard Karasira burimo kubaka iyi kipe mu buryo izaba yegereye abafana cyane ari nako bagenda bategura ikipe ikomeye Kandi ihangana kuruhando mpuzamahanga.

Nyuma yo kuba barahinduye politike yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa bakaba baragaruye abanyamahanga, ubuyobozi bwifuza no kugira umutoza mwiza Kandi ukomeye.

Muri urwo rwego babanje kuzaba umufaransa Thierry Froger Wari ufite ibigwi bihambagaye ariko akigera hano mu Rwanda ntibyamukundiye cyane ndetse bigera naho byavugwaga ko ashobora gusezererwa bigeze aho arihanganirwa kugeza ubu ikipe ya APR FC imeze neza ndetse iri gutsinda.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko nubwo umutoza Thierry Froger arimo gutsinda ariko atemeza abantu, biravugwa ko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gutegura Afhamia Lotfi utoza Mukura Victory Sports ko ari we ugomba kuzahita afata iyi kipe mu gihe uwo bari kumwe bizaba byanze.

Thierry Froger yatangiye atsindwa na Rayon Sports ibitego 3-0, mu mikino wa Super Cup indi mikino yakurikiyeho yanganyije na Gaadiidka FC igitego 1-1 undi itsinda ibitego 2-0 muri CAF Champions League, iri no kwitegura Pyramid FC kuri uyu munsi. Muri Shampiyona yatsinze ikipe ya Etoile DE L’EST igitego 1-0 bitoroshye, kuko cyabonetse mu minota wa nyuma.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

We akunda ya kipe y’i Nyarugenge! Bwa mbere Mbabazi Shadia ‘Shaddy Boo’ yerekanye ikipe afana hano mu Rwanda nyuma yo kubona ko ariwe Slay Qeen udafite ikipe afana

Uwihorera kuri mugenzi we, Uwiteka nawe azamwihoreraho! Dore ikintu kizagufasha kuronka ubwami bw’ijuru n’imbazi z’Umukiza