in

Uwihorera kuri mugenzi we, Uwiteka nawe azamwihoreraho! Dore ikintu kizagufasha kuronka ubwami bw’ijuru n’imbazi z’Umukiza

Uwihorera kuri mugenzi we, Uwiteka nawe azamwihoreraho! Dore ikintu kizagufasha kuronka ubwami bw’ijuru n’imbazi z’Umukiza

Umutware w’ahantu hamwe yari afite abagaru, umwe mu bagaragu be yari amurimo ideni ry’amadenari ibihumbi 10. Nuko Umutware ategeka ko bamuzanira wa mugaragu umurimo ideni, baramuzanye amwishyuje kwishyura biramunanira.

Ubwo Umutware yategetse ko bagenda bakamunyaga utwe, abana be ndetse n’umugore we bose bakaza gukora imirimo y’uburetwa kugeza igihe iryo deni rizashiriramo.

Ubwo Umugaragu yakubise amavi n’igihanga hasi aratakamba asaba imbazi, nuko Shebuja abonye impuhwe uwo mugaragu ateye, aramubabarira ndetse amusonera amadeni ye yose.

Uwo mugaragu agitirimuka yahuye na mugenzi we umufitiye ideni ry’amadenari 100, ubwo yahise amutangira aramwishyuza.

Uwo mugaragu wundi yatuye amavi hasi amusaba imbabazi, amubwira ko atarayabona ariko ko azayamwishyura, undi ntiyabyumva ahubwo aramubwira ngo ujye urya ibyo uzabasha kwishyura!.

Ubwo yahise amusimbukira aramukubitagura ubundi ahita amushyira muri gereza, aratotezwa kugeza yishyuye ayo madenari 100 yari amubereyemo.

Ubwo abandi bagaragu barabibonye birababaza bahita bajya kumurega kwa shebuja, shebuja abyumvise byaramubabaje cyane ahita amutumiza ho.

Ahageze shebuja ati “Niko wa mugaragu we mubi ko nakubabariye nkagusonera amadeni yawe yose wowe ukababaza mugenzi wawe umuziza amadenari 100 ubwo ntiwari kumugenzereza nkuko nakugenjereje”.

Ubwo shebuja yahise amutegeza abamutoteza, baramutoteza kugeza yishyuye ideni ryose..

Bavandimwe bene Data, iyi nkuru iratwigisha kubabarirana kuko Uwihorera kuri mugenzi we Uwiteka nawe azamwihoreraho.

Igihe cyose uzaba uri gusenga jya wibuka gusaba Imana iguhe umutima ubabarira kandi uzi gusaba imbazi kuko ntabwo hari undi uzakubabarira ibyaha byawe uretse wowe uzasaba imbabazi uwo wakosereje ndetse ukababarira uwagukosereje.

Kubabarira no gusaba imbabazi ni inzira nziza izaguhuza n’umukiza kandi Umukiza niwe nzira ijya mu Ijuru, ntakabuza nubasha kubabarira no gusaba imbazi nta buryarya, uzaba ufite umugisha udasanzwe wakugeza mu bwami bw’Imana.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gutekereza umutoza ugomba gusimbura Thierry Froger mu gihe bizaba byanze

Harashya! Reba abakinnyi 11 umutoza Thierry Froger yahisemo kwifashisha kugira ngo atsindire Pyramid FC i Kigali