in

Ubusobanuro n’inkomoko y’amazina Patrick, Pascal na Pamela

Izina Patrick rituruka ku iizina Patricius bisobanura Ubupfura/ Imfura  Iri zina ryahimbwe mu kinyejana cya 5 ubwo mutagatifu Patrick, witwaga Sucat nk’amazina yiswe n’ababyeyi yashimutwaga mu akiri muto cyane nabanya Irelande y’Amajyaruguru. Nyuma y’imyaka itandatu ari muri ubwo buzima bukomeye yaje gutoroka aho yaje kuba uwihayimana asubira mu gihugu cye cy’amavuko yigisha ubutumwa bwiza muri icyo gihugu. Uyu Patrick afatwa nk’uwazanye ubukirisito ku cyirwa cya Irelande. Iri zina kuva ubwo ryatangiye gukoreshwa mu kubaha ibikorwa by’uwo mutagatifu none no mu Rwanda dufite ba Patrick benshi.

 

Pascal ni izina rihabwa ab’igitsinagabo rikomoka mu rurimi rw’ikilatini ku ijambo Paschalis bisobanura “ibijyanye na Pasika cg Pasaka .” Iri jambo kandi rifite inkomoko mu rurimi rw’igiheburayo PESACH aho wari umunsi wizihizwaga umunsi abaheburayo bigaranzuye abanyamisiri. Bamwe mu banyaigwi bazwi bafite iri zin ani Blaise Pascal; umufaransa w’umufaransa wize filozofe ndetse n’imibare.

Irindi zina twabateguriye ni Pamela, iri zina ryahimbwe mu kinyejana cya 16 n’umwanditsi w’imivugo Sir Philip Sidney mu muvugo we wamenyekanye witwa ARCADIA. Ugenekereje yashakaga kuvuga “ byose biryohereye” biva ku magambo abiri y’ikigiriki pan=byose na meli=ubuki. Mu myaka yakurikiyeho iri zina ryaje gukoreshwa n’umwanditsi Samuel Richardson mu gitabo cye yise Pamela mu mwaka w’I 1740.

Ubaye ufite icyifuzi cy’izina twagushakira ubusobanuro naho ryakomotse watwandikira muri comment !

 

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yarize nk’uruhinja nyuma yo guterwa indobo mbere ya Saint Valentin(video)

Salima Mukansanga wanditse amateka mu gikombe cy’Afurika baramutunguye bidasanzwe