in

Salima Mukansanga wanditse amateka mu gikombe cy’Afurika baramutunguye bidasanzwe

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga uherutse kwandika amateka mu gikom,be cy’Afurika ubwo yasifuraga imikino igera muri itatu muri iki gikombe , yatunguwe bidasanzwe maze agenerwa ibihembo.Ni nyuma y’aho agereye mu rwanda mu mpera z’icyumweru gishize.

Kuri uyu wa gatanu nibwo Mukansanga Salima w’imyaka 33 yakiriwe mu kiganiro Sports Plateau kuri B&B FM-Umwezi aho yaganirijwe akavuga uko yinjiye mu mwuga wo gusifura ndetse akanavuga urugendo rwe muri Cameroon aho isi yose yari imuhanze amaso.

Ubwo ikiganiro cyaganaga ku musozo nibwo umunyamakuru yarondoye amashimwe uyu munyarwandakazi genewe.Ib i byose byakozwe mu rwego rwo kumushimira ko yahagarariye neza u Rwanda ubwo yari mu gikombe cy’Afurika

Salima yagenewe internet ya 4G  azakoresha mu gihe kingana n’umwaka wose, agenerwa kandi ifatabuguzi ry’umwaka rya televison, Salima yagenewe ikarita y’umwaka yo gukorera imyitozo muri Gym, Salima kandi yemerewe ibikoresho akeneye mu iduka rya  rigurisha ibikoresho bya siporo.Usibye ibi kandi, Salima Mukansanga yashyikirijwe cheque iriho amafaranga miriyoni y’amanyarwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro n’inkomoko y’amazina Patrick, Pascal na Pamela

IFOTO Y’UMUNSI: Anita Pendo n’umukunzi we bashyize hanze amafoto agaragaza Anita atwite benshi bibaza niba yaramuteye inda (ifoto)