in

Uburyo bwiza wagabanya ibiro wifashishije amagi||ibitangaje wamenya ku magi

Amagi akungahaye cyane ku byitwa “omega-3”na “oleic acid” akagira na vitamine A na Vitamine E kandi ku rugero runini. Amagi agira ibinure byinshi, ariko ibyo binure byo mu magi ntacyo bibangamira mu itembera ry’amaraso mu mubiri w’umuntu.

Amagi yongera ibinure byiza bikenerwa mu mubiri w’umuntu “good cholesterol”, kandi abantu bafite ibinure byiza bihagije mu mubiri, bibagabanyiriza ibyago byo kurwara indwara z’umutima zimwe na zimwe, ndetse no guturika imitsi yo mu mutwe.

Ku rubuga bioalaune bavuga ko amagi akungahaye cyane kuri za poroteyine umuntu akeneye, akanigiramo ibyitwa “acide amine” zifasha mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu.

Igogora ry’amagi mabisi ntiryorohera umubiri w’umuntu ni yo mpamvu ari byiza ko abantu bajya bayarya atetse.

Amagi agira za vitamine D, E, K na B2 ndetse n’ubutare butandukanye nka phosphore, fer, sodium, potassium, sélénium na zinc, kandi ibyo byose birakenerwa mu mubiri cyane cyane mu gukomeza amagufa, amenyo n’imisatsi.

Amagi kandi yigiramo icyitwa “choline” igira uruhare rukomeye mu kuvana ibinure mu mwijima, igafasha ubwonko gukora neza, ikanakumira indwara yitwa “Alzheimer” irangwa no gukunda kwibagirwa cyane.Umuhondo w’igi rimwe uba ufite miligarama 100 za “choline”.

Amagi yigiramo kandi ibyitwa “antioxydants” ibyo bikaba bifasha amaso gukora neza.Amagi agira za “antioxydants” ebyiri zo mu muryango wa “caroténoïdes” ari zo “la lutéine” na “la xéaxanthine” izo rero zifasha amaso guhorana ubushobozi bwo kubona neza, zikanagabanya ibyago byo kurwara indwara z’amaso nk’amashaza, ndetse no kutabona neza biza uko umuntu agenda asaza.

Amagi atuma umuntu yumva yijuse, ku buryo uyariye mu gihe afata ifunguro rye rya mu gitondo, bituma yirirwa ameze neza, atumva ashonje cyane.Abongereza bo ngo bamenye iryo banga cyera, ku buryo amagi atajya abura ku ifunguro ryabo rya mu gitondo “breakfast”.

Ku rubuga https://santephysique.fr, bavuga ko mu bihe byashize hari abahanga mu by’imirire babuzaga abantu kurya amagi cyane kuko bavuga yongera ibinure bibi mu mubiri , ariko nyuma y’ubushakashatsi butandukanye byaje kugaragara ko kurya amagi bifite akamaro ku buzima bw’abantu ahubwo.

Ibinure byo mu magi, si bibi nk’uko hari abajyaga babifata batyo,ahubwo ibyo binure byo mu magi, bibuza ibinure bibi kwinjira mu mara ku buryo bworoshye.

Kurya igi rimwe ku munsi, byafasha umuntu wifuza kugabanya ibiro, kuko rituma umuntu yumva asa n’uwijuse, bityo bikamurinda kurya kenshi, ibyo bigatuma ibiro bigabanuka.

Umuhondo w’igi kandi, ni isoko ya za vitamine nka B12, A, D na E, zifasha ubudahangarwa bw’umubiri gukora neza . Ikindi kandi amagi yigiramo “acide folique” na “choline” ibyo byombi bikaba ari ingirakamaro cyane ku bagore batwite kuko bifasha ubwonko bw’umwana uri mu nda gukura neza.

Kurya igi rimwe bizanira umuntu garama zirindwi za poroteyine zigize 10 % ya proteyine umuntu akeneye ku munsi.

Guha abana amagi, bibafasha mu mukurire yabo myiza, bigatuma bagira imikaya ikura uko bikwiriye, bakagira amagufa akomeye ndetse n’izindi ngingo zigakura neza.

Ibyo byiza byo kurya amagi byose, byizwe kandi binemezwa n’impuguke mu bya siyansi zikorera ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa “FAO”.Ibyo bivuze ko nta rundi rwitwazo rwo kubuza abantu kurya amagi kandi yifitemo intungamubiri zikenerwa mu buzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakurukazi wa RBA yabyinanye ingwatira n’umugabo we mu gitaramo cya Bruce Melodie (video)

Video: Nguyu umuhanzi warushije Bruce Melodie guhagurutsa abafana benshi muri Kigali Arena