Inkuru rusange
Uburyo bwiza kandi bwizewe bwo kugabanya inda nini

Abakobwa benshi n’abagore babangamirwa no kubyibuha inda, yewe ugasanga ntago anejejwe nuko yambara umwenda akaberwa ariko byagera kunda ukabona ko habura ikintu. Nubwo rwose kuri ubu hariho imyenda wambara igahisha ubunini bw’inda ariko ntago bikuyeho ko ushobora no gukoresha ubundi buryo uwo mubyibuho w’inda ukagenda burundu.
Dore ibintu by’ingenzi ukwiye kwibandaho mugihe ushaka gutakaza amavuta yo munda ibyo benshi bita ibicece.
1. Icyambere ni ukureka isukari
Isukari iri amoko gusa ugomba kumenya ko isukari zose zigomba kubanza guhindurwa mu bwoko bwa fructose kugirango umwijima ubashe kuyikoresha, rero iyo uriye isukari nyinshi, umwijima uba wuzuye fructose nyinshi bityo ukayihinduramo amavuta yo mubwoko bwa fat. Ayo mavuta rero ntahandi yibika atari kunda. Iyo bigeze rero ku isukari iba mu binyobwa biba bibi kuko niyo iba ari nyinshi. Niba ushaka kugabanya inda irinde kunywa ibintu bifite isukari nyinshi.
2. Kurya protein nyinshi
Protein ni imwe mu ntungamubiri burya zifasha gutakaza ibiro. Abahanga bavuga ko kurya ifunguro ririmo protein bifasha umubiri kudashaka ibiryo birimo za calorie nyinshi nk’amasukari bityo bikakurinda kubyibuha cyane, ndetse no kuzana amavuta ku nda. Rero ni byiza mu gihe ushaka gutakaza amavuta yo kunda ko ugomba kurya ifunguro ryiganjemo za protein nk’amata, amagi, imboga, ubunyobwa n’ibinyampeke.
3. Irinde ifarini
Ifarini ni imwe mu bintu bishobora kukongerera amavuta yo kunda bityo ukarushaho kubyibuha inda, ubwo aha turavuga nka za keke, imigati, capati, ndetse nibindi byose bikozwe mu ifarini. Kureka ibiryo birimo ifarini burundu bishobora kukugabanyiriza inda mu buryo utatekerezaga.
4. Sport
Ni byiza ko wakora sport zigorora munda nka za abdominal cyangwa pompage nkeya ku munsi ibyo ni ingenzi kuko bigufasha kuhakomeza bityo ntago wongera kubyibuha munda ahubwo uhora wemye munda hagororotse.
5. Kurya imboga n’imbuto
Ibi ni bimwe mubikungahaye kuri fibre ndetse n’isukari nziza byagufasha kgabanya amavuta ashobora kwibika kunda bityo iyo ufata ifunguro ryiganjemo imbuto n’imboga bituma utabyibuha munda.
6. Kunywa icyayi cy’icyatsi (Green Tea)
Iki cyayi ni kiza cyane kuko cyuzuyemo anti oxidant zisohora imyanda mum mubiri ndetse n’amavuta mabi akenshi yibika kunda nibyiza rero gufata Green Tea mugihe ushaka kugabanya amavuta yo kunda. Ikindi kintu abakobwa benshi n’abamama bakunda kandi nyamara kibatera kubyibuha inda vuba ni icyayi cy’amata ndetse n’igikoma cya n’ijoro mbere yo kuryama birimo isukari. Byaba byiza ubaze amasaha atanu mbere yo kuryama nta kintu washyize munda bityo bifasha umubiri kutabika amavuta menshi avamo umubyibuho wo kunda gusa
7. kunywa amazi menshi.
Ni byiza kuzirikana ko amazi ari ubuzima ndetse anabasha mu kugabanya amavuta menshi ari ku mubiri. Niba koko ushaka kugira munda zero amazi yagire inshuti yawe magara.
Comments
0 comments
-
Imyidagaduro1 day ago
Ngaba abakobwa 10 bakomeje kuza ku mwanya wa nyuma muri Miss Rwanda 2021.
-
Imyidagaduro1 day ago
Wa mukobwa ukomeje kwanikira abandi muri Miss Rwanda burya yiga i Bwotamasimbi|Yahishuye uko yinjiye muri iri rushanwa.
-
Imyidagaduro1 day ago
Umugore wa Nyakwigendera Dj Miller yibukanye icyubahiro umunsi yambikiweho impeta y’urukundo (fiançaille) na Dj Miller
-
inyigisho1 day ago
Ngizi impamvu zishobora gutuma umusore adasohokana inkumi kandi bamaze igihe kirekire bakundana.
-
Imyidagaduro2 days ago
Miss Umulisa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 yasabwe anakwa n’umugabo we (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Young Grace yagaragaye mu myambaro igaragaza umubiri we ubwo yari agiye kuvoma (amafoto)
-
Imyidagaduro23 hours ago
Shimwa Guelda yakorewe ibirori by’akataraboneka ku isabukuru ye y’amavuko (amafoto)
-
Imyidagaduro9 hours ago
MU MAFOTO: Dore abakobwa 20 bakomeje mu mwiherero wa #MissRwanda2021