Mbere yo kwerekeza i Catalogne umukinnyi Neymar yahoze akinira ikipe ya Santos y’iwabo muri Brazil,gusa ubutabera bwo muri Espagne bwakomeje kumwototera kubera uburiganya bwagaragayemo.

Ikinyamakuru l’equipe cyandikirwa mubufaransa kimaze gutangaza ko itangazamakuru yo muri Espagne rimaze kwemeza ko isubukura rya kane ry’urubanza utu musore aregwamo we n’umuhagarariye mu mategeko ryongeye kugira ibyemezo rufata nyuma y’iperereza ryimbitse rikomeje gukorwa bitewe n’amanyanga yagaragaye muri iri gurwa ry’uyu mukinnyi,ibyaha uyu musore ari gushinjwa kuri ubu we n’umuhagarariye mu mategeko ni ukunyereza amafaranga ndetse no kubeshya kwagaragaye kw’igura n’igurishwa rye.