Kugira impumuro mbi ituruka hagana hasi mu myanya y’ibanga y’abakobwa ,bishobora kumwicira isoko yaba ku musore wamushimye cyangwa n’ahandi nko mu kazi,cyane ko atari ibintu byihishira ,aho biziye biza kandi bihumura nabi.
Guhumura nabi mu myanya y’ibanga y’abakobwa ,akenshi biterwa no kubira icyuya ,kutita ku isuku y’utwenda tw’imbere ,kutita ku isuku y’imyanya y’ibanga yawe n’ibindi nk’ibyo birimo no guhinduka kwa Hormones ,cyane ku bagore batwite ,rero bikaba bigusaba kwita ku isuku yawe mu buryo buhagije kugirango urwanye impumuro mbi ituruka hasi aho.
dore muri rusange uburyo wakoresha urwanya impumuro mbi ituruka mu myanya y’ibanga yawe:
- isukuze amazi y’akazuyazi igihe cyose uvuye mu bwiherero n’isabune z’abakobwa zabugenewe zikoreshwa mu myanya y’ibanga , ICYITONDERWA: Wirinde gukoresha isabune yose ibonetse mu myanya yawe y’ibanga.
- Gerageza gufura utwenda twawe tw’imbere kandi utubike ahantu hari isuku
- Ushobora gufata indimu ukayisiga ku ikariso yawe ariko utayitoheje ,ahagana aho imyanya y’ibanga ifata warangiza ukareka iminota 5 ukabona kwambara ako kenda k’imbere.
- gerageza kurya neza kandi unywe amazi menshi
- rimwe na rimwe usabwa guhindura ibikoresho by’isuku wifashisha mu bwiherero ndetse ukita ku bwiherero bwawe kugirango wirinde udukoko dutera indwara twakinjira mu gitsina cyawe.