in

NDASETSENDASETSE

Uburanga bw’umwe mu bakobwa b’ikimero bagaragaye babyinana n’umukunzi Seif.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire itari myiza yamuranze nyuma y’umukino wahuje u Rwanda na Kenya.

Nyuma y’amasaha make hasohotse iri tangazo, hasohoka amashusho ya Niyonzima ari mu kabyiniro n’inkumi zituye i Nairobi muri Kenya.

Bivugwa ko Niyonzima yatorotse Ikipe y’Igihugu nyuma y’umukino wahuje u Rwanda na Kenya, akajya mu kabyiniro kwishimisha, aha akaba ari ho yahuriye n’izi nkumi.

Mu nkumi zagaragaye muri aya mashusho harimo umuhanzikazi Tabz akaba mushiki wa David Pro.

Tabz amaze iminsi ari muri Kenya aho we na musaza we basigaye bakorera ibikorwa bijyanye na muzika.

Bivuzwe ko ari mu itsinda ry’abakobwa bagomesheje Niyonzima nyuma y’iminsi mike cyane asohoye indirimbo ye nshya yise Bad.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyeshuri arimanitse ashiramo umwuka nyuma yo gutuburirwa amafaranga menshi||asize yanditse ubutumwa buteye agahinda.

Biteye agahinda: Umwana wavukanye ubumuga budasanzwe(video)