in

Ubukwe by’imbonekarimwe: umukwe n’umugeni batunguye abantu bagenda muri tingatinga.

Ubukwe mu busanzwe ni ikintu gikomeye mu buzima kandi gishimisha.Abashakanye bagerageza guhindura umunsi utazibagirana bafata intambwe zidasanzwe aho usanga babwiteguye bagakodesha ahantu hahenze bubera,imyenda myiza ndetse n’imodoka zo kugendamo.

Icyakora aba bageni bo bakoze agashya maze bo bahitamo kugenda mu modoka ikora imihanda izwi nka tingatìnga ikaba ari yo yabatwaye mu bukwe bwabo nkuko tubikesha Ikinyamakuru Antikanews.

Mu mashusho n’amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umukwe n’umugeni batemberezwa mu muhanda batwawe na tingatìnga, abandi babari inyuma yabo bagenda baririmba bishimye.Nubwo hatatangajwe igihugu bano bantu bakomokamo ariko byatunguye abantu benshi kuko ni mu bumwe mu by’imbonekarimwe bubaye muri ubu buryo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byose hanze:Ibyo mwahishwe kuri wa mugabo warongoye Clarisse Karasira

Samantha yongeye kugaragaza akanyamuneza nyuma yo gupfusha umwana we