in

Samantha yongeye kugaragaza akanyamuneza nyuma yo gupfusha umwana we

Tariki 18 Mata 2021, Ingabire Pascaline wamenyekanye nka Samantha muri filime na Mukaneza mu Inzozi Series, yapfushije umwana yari amaze umunsi umwe yibarutse.

Ni umwana witabye Imana uyu mubyeyi amaze iminsi mike atanze igitabo cy’ubushakashatsi yakoze asoza Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza.

Kuri uyu wa 7 Gicurasi 2021, Samantha nibwo yongeye kwerekana akanyamuneza ku maso ubwo yahabwaga impamyabumenyi ye asoje amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Ingabire yinjiye muri sinema nyarwanda mu 2015 biramuhira aramenyekana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubukwe by’imbonekarimwe: umukwe n’umugeni batunguye abantu bagenda muri tingatinga.

Umugore yasazijwe n’uburakari bituma ashyingura umugabo n’inzoka nzima.