in

Ubuhanga bw’umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports bwatangariwe n’umutoza wa Singida Big Stars FC

Umutoza mukuru w’ikipe ya Singida Big Stars FC yo mu gihugu cya Tanzania, Hans Van Der Pluijm yemeje ko rutahizamu wa Rayon Sports witwa Essomba Willy Leandre Onana ari umuhanga ku buryo bukomeye.

Mu ijoro ryakeye ry’ejo ku Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, nibwo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo haberaga umukino wa gicuti mpuzamahanga hagati y’ikipe ya Rayon Sports na Singida Big Stars FC, uyu mukino ukaba warangiye ari 0-0.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Hans Van Der Pluijm aganira n’itangazamakuru yemeje ko rutahizamu mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Onana Willy ari umukinnyi ufite impano itangaje.

Yagize ati “Ni umukino urangiye nta kipe ibashije kwinjiza igitego ariko twembi twakinnye neza n’ubwo nta ntsinzi ibonetse ariko ntabwo naveba abakinnyi banjye, aho byapfiriye nahabonye kandi amakosa tuzayakosora, mu ikipe ya Rayon Sports nakunze umukinnyi wari wambaye nimero 10 (Essomba Leandre Willy Onana) ni umuhanga kumutunga mu ikipe byatuma ugera ku musaruro ushimishije “.

Hans Van Der Pluijm w’imyaka 73 y’amavuko, amaze imyaka irenga 35 mu mwuga w’ubutoza aho yatoje amakipe atandukanye yo ku Mugabane w’Afurika arimo Saint George SC yo mu gihugu cya Ethiopia ndetse yanatoje Young Africans na Azam zo muri Tanzania.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Clarisse Uwimana yahaye impano nyirabukwe yatunguye abatari bake

Grand P yagaragaye ari mu mikino y’urukundo n’umukunzi we w’imiterere idasanzwe byavuzwe ko batandukanye (Amafoto)