Clarisse Uwimana yahaye impano nyirabukwe yatunguye abatari bake

Ku munsi wo ku wa gatandatu nibwo umunyamakurukazi Clarisse Uwimana yarushinze n’umukunzi Betrand Festus mu birori bibereye ijisho.

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana yahaye nyirabukwe impano y’umwambaro wa Rayon sport dore ko umubyeyi wa Festus asanzwe akunda iyi kipe.

Kuri ubu umuryango wa Rayon sport wamaze kwakira nyirabukwe wa Clarisse Uwimana nyuma yo kubona ko uyu mubyeyi akunda Rayon sport fc.